Barack Hussein Obama (2) :

Bimwe mubyaranze uwahoze ari umukuru w'igihugu cya Amerika Barack Hussein Obama.

Barack Obama yavutse muw'I 1961 mu mujyi wa Honolulu mu gihugu cya Hawai. Se wa Obama yari umucungamari mu gihugu cya Kenya n'aho nyina akaba umunyeshuri w'umunyamerika war'ufite inkomoko mugihugu cya irlande. .

Mu w'1963 ise wa Obama yerekeje mu gihugu cya amerika kugirango akomeze amasomo y'ibyerekeye icungamari muri kaminuza ya Havard; maze asiga umuryango we iyo yabaga. Nyuma y'imyaka ine gusa ababyeyi ba Barack Obama barushinze baje gusaba gatanya.

Nyina wa Obama Shirley Obama yahise yongera ashakana n'umusore w'umunya Indonesia n'uko uwo muryango mushya wimukira I Djakarta. Ku myaka 10 gusa nibwo nyina wa Obama yohereje umuhungu we Barack Obama I Honolulu kubana na sekuru hamwe na nyirakuru, kugirango abashe gukomeza amashuri ye yisumbuye y'abanyamerika.

Akirangiza amashuri ye yisumbuye yarangije afite amanota meza, yakomereje ikindi cyiciro cy'ayisumbuye (colleges) mu mujyi wa Los Angeles I California, ahita yoherezwa muri kaminuza ya Columbia I New York aho yahaboneye impamyabumenyi muw'1983 mubyerekeye politike n'ububanyi n'amahanga. .

Yahise atangira gukora mu ihuriro ry'abajyanama y'ububanyi n'amahanga akora nk'uwungirije ubushakashatsi hanyuma akora mubyerekeye ubugenzuzi bw'icunga mutungo.

Nyuma aza kubivamo muw'1985, ajya kuba umushingwabikorwa mu gace kitwa Bronzeville, Ku kazina kakabyiniriro ka "baby face" yiswe n'abantu bo muri ako gace yafashije abaturage b'ako gace kugwanira inyungu z'abo kurwanya urugomo mu rubyiruko.

Mu mwaka w'1987 yemerewe gukomeza kwiga iby'amategeko muri kaminuza ya Havard aho yamaze imyaka itatu akahakura impamyabumenyi y'ikirenga bituma abasha gutorwa nk'umwirabura wambere warusohotse muri iryo shami muri Havard Law Review.

Muri 1992 yashakanye na Michelle Robinson, wari umw'avoka. Niwe wamugiriye inama yo kwita kuri politique. Babyarana abana babiri b'abakobwa Malia Ann Obama wavutse muw'1998 na Natasha (Sacha) Obama wavutse muri 2001. .

Muri 1996 Obama yatowe nk'umusenateri wa leta ya Illinois. Muri manda (mandat) ye yashigikiye itegeko ry'emerera abaryamana bahuje igitsina. Muri 2002 yari umwe mubarwanyaga intambara yaberaga muri Irak yabaye amezi make kuri manda ya Bush. .

Mukwezi kwa Nyakanga Yinjiye mu ishyaka ry'abademocrates, ntibyatinze mu mezi make yakurikiyeho yahise atorwa muri sena (senat) ya reta z'unze umwe za Amerika. Mumwaka wa 2007 nibwo Barrack Obamma yatangaje bwa mbere ko agiye kwiyamamariza kuzayobora Amerika ari mu ishyaka ry'abademocrates. .

Abwira abaturage ko azagerageza kuzana impinduka muri America bimwe mubyahinduye imitima y'abanyamerica barushaho kumukunda cyane cyane urubyiruko. Ibyamamare byinshi, abashoramari, abakinnyi ba cinema n'umupira,abayobora ibiganiro kuri za tereviziyo zitandukanye bose bari bamaze kumwiyumvamo. .

Kuya 3 Mutarama 2008 ku nshuro ya mbere mu mateka umwirabura aba atsindiye kuyobora Amerika ku majwi arenga miriyoni 9 aba aciye kuwo bari bahanganye John McCain. Bidatinze aba akemuye ikibazo cy'intambara yaberaga muri Irak na Iran, ndetse atangira ku cyo kugabanya ubukene muri amerika hamwe n'ubukungu bw'isi.

Kw'itariki ya 9 z'ukwezi kw'ukwakira yahawe igihembo cy'amahoro cya Prix Nobel. Muri manda ye Obama yabashije kugenda arwanya iterabwoba ku isi anagenga yemera itegeko ryashyiriweho kwica abari bakuriye udutsiko twiterabwoba harimo Ousama Ben Laden wiciwe muri Abbottadab muri Pakistan kuya 01 Gicurasi 2011.

Nkuko kandi yari yarabivuze yakuye ingabo z'amerika muri Irak maze yongera ingabo muri Afganistan mugikorwa cyop gucunga umutekano. Kuya 4 nzeri yatangaje ko azongera kwiyamamaza muri manda yarigiye gukurikiraho mumwaka wa 2012 arinabwo yongeye kuyobora indi manda kugeza niyi saha akiyoboye.

Source : http://www.hanga.rw/.